Imibereho y’abaturage

Kayonza: Abamotari batagira parking ariko bakishyuzwa imisoro yayo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abamotari bakorera muri zone ya Rukara mu karere ka Kayonza baravuga ko bahangayikishijwe no kuba basabwa kwishyura imisoro y’aho bahagararara bategereje abagenzi hazwi nka Parking kandi ngo ntaho bafite bahawe . Ibi ngo bigatuma bahora bacibwa amande cyangwa se bacengacengana n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda .

Ikibazo cyo kutagira aho bahagarara bategereje abagenzi (Parking) ngo ni kimwe mu mbogamizi zikomeye aba bamotari bahanganye na cyo, kuko ngo bahora bacungacungana n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda ubundi ngo bagacibwa amande , bazira ko bahagaze nabi kandi ngo kugeza ubu aho bakorera henshi nta parking bahawe . Ibi rero ngo bibabera imbogamizi ikomeye dore ko ngo buri kwezi umumotari wese asabwa kwishyura amafaranga ibihumbi bitatu y’umusoro wa parking ,ibintu bavuga ko ari ikibazo kibakomereye cyo kwishyurira parking badafite.

Ibyifuzo by’aba bamotari nuko bagenerwa aho guhagarara bategereje abagenzi hazwi kandi hagaragara ,kugira ngo bakore umwuga wabo wo gutwara abantu mu mutekano kandi n’uwo musoro wa Parking nawo bawutange nta ngingimira

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwibambe Consolee avuga ko binyuze mu makoperative yabo ngo aba bamotari bagenewe aho guhagarara bategereje abagenzi ,gusa ngo ubuyobozi bugiye kugenzura niba hakoreshwa uko bikwiye mu rwego rwo kwirinda akajagari no kudahangana n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda

Kuba abamotari bo mu bice bitandukanye byo mu karere ka Kayonza bavuga ko badafite aho baparika hazwi kandi hasobanutse neza ,ngo usanga bahora bacungacungana n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda ku buryo ngo bishobora no guteza impanuka ndetse ko kenshi na kenshi binadindiza imikorere yabo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!