Politiki

Abadepite bahangayikishijwe n’ubutaka bwo guhingwaho bukomeje guturwaho.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu kiganiro cyahuriyemo minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi uw’imari n’igenamigambi, abahagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’abadepite, hagamijwe kungurana ibitekezo ku isano iri hagati y’iterambere ry’ubuhinzi na politiki y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, abadepite bagaragaje impungenge z’uko politiki zitandukanye zigamije guteza imbere ubuhinzi zisa n’izirengagiza ikibazo cy’igabanyuka ry’ubutaka buhingwaho, kubera ko buhindurwa ubwo guturaho ibishobora kuzagira ingaruka kuri politiki zitegerejweho kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.
Depite Rwaka yagize ati “Imyubakire iri mu bintu bigenda bifata ubutaka bunini cyane kandi ubutaka bwacu ni bucye cyane, n’abahinzi ubwabo ntibubahagije.”
Mugenzi we Hon. Juvénal Nkusi we avuga ko nubwo hashyizweho gahunda yo guhuza ubutaka mu buhinzi, ubwasigaye butakoreshejwe mu buhinzi ahubwo ko abantu bahise bumva ko biboneye ubutaka bwo kubakaho, ibi rero ngo bikaba bishobora kuzateza ikibazo cy’inzara mu gihe kiri imbere ubu butaka bwo guhingaho nibukomeza kugabanyuka.
Ni ikibazo yaba minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’iy’imari n’igenamigambi zemeza ko gikwiye guhagurukirwa ariko kandi mu bisobanuro bye, minisitiri Claver GATETE akagaragaza ko kuba bimwe mu bikorwa biri gushyirwa mu bice byihariye nk’inganda, hagashyirwaho politiki zo gutuza abantu mu midugudu, kubaka inzu zigeretse n’ibindi.
Ati “Iyo mwumva twubaka inzu zigeretse, dukangurira abantu gutura mu midugudu, gushyira inganda mu bice byihariye n’ibindi tubatugamije ko ubutaka bucungwa neza, yaba mu mijyi, mu cyaro n’ahandi. Gusa igenamigambi ry’ubutaka ni ngombwa ko rihuzwa n’uburyo bwo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.
Hamwe mu hagaragaza umuvuduko ukomeye mu mikoreshereze itanoze y’ubutaka bwo guhingaho ni mu mujyi wa Kigali kuko nk’imibare y‘ikigo cy’igihugu cy’ubutaka igaragaza ko mu karere ka Kicukiro hejuru gato ya 70 % by’ubutaka bwari bwaragenewe ubuhinzi bumaze kubakwaho, mu karere ka Gasabo ubutaka busaga 26% bwari bugenewe guhingwaho kugeza ubu bwamaze guturwaho, naho Nyarugenge yo ubungana n’I 9.6 %. Mu Bugesera ho ngo kugeza ubu hejuru gato ya 11% by’ubutaka bwagenewe ubuhinzi bumaze kubakwaho ndetse no gukorerwaho ibindi bikorwa.
Nta kabuza ko mu gihe hatabaho imikoranire myiza hagati y’inzego zose zifite aho zihuriye n’ubutaka, iyi mibare n’indi itagaragajwe muri iyi nkuru ishobora kuzateza ikibazo gikomeye cy’ibura ry’ibiribwa mu gihugu dore ko n’ibihari kugeza ubu bisanzwe bigaragzwa nk’ibidahagije.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!