Politiki

AMATORA - ABADEPITE: FPR ku isonga n’amajwi 75%.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje amajwi y’agateganyo y’imitwe ya Politiki n’abakandida bigenga biyamamaje mu matora y’abadepite, aho kuri 70% amaze kubarurwa, FPR Inkotanyi iri ku isonga na 75%.

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa 02 Nzeri ku Banyarwanda bari muri Diaspora no ku wa 03 Nzeri ku bari imbere mu gihugu.

Mu majwi y’agateganyo yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, FPR Inkotanyi iri ku isonga, aho ikurikiwe PSD na PL. Green Party na PS Imberakuri nabo barakurikirana.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ati “Ibyo turaranye ni uko FPR iri muri za 75%, PSD 8.5%, PL 7%, Democratic Green Party 4.5%, PS Imberakuri 4.5%.”

“Ni ukuvuga ko abakandida bigenga uko ari bane bose bafite amajwi make, ay’ejo ntacyo yahindura ngo babe babona umwanya mu nteko Ishinga Amategeko.”

Mu majwi y’agateganyo yatangajwe, FPR Inkotanyi, ni yo yabashije kubona amajwi menshi mu bihugu byo hanze y’u Rwanda bigera kuri 25 hatangajwe uko byatowe.

Ukurikije abitabiriye amatora y’abadepite uyu mwaka, umutwe wa politiki uhabwe umyanya mu mutwe w’abadepite birasaba ko ubona amajwi asaga ibihumbi 350.

Ku rutonde rw’abakandida 80, FPR Inkotanyi ifitemo 70, abandi icumi baturuka mu mitwe itandatu bifatanyije ariyo PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP.

Mu matora y’abadepite yo mu 2013, FPR Inkotanyi n’imitwe ine byari byifatanyije (PDI, PSR, PPC, PDC) yabonye amajwi (76.2%), yatumye igira Abadepite benshi mu Nteko.

Yagize abadepite 41 muri 53 baturuka mu mitwe ya politiki n’abakandida bigenga.

Isooko: Igihe.com

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!