Andi Makuru Ashyushye!

Imibereho y’abaturage

Kamonyi: Abaturage biguriye imodoka ubuyobozi burayigurisha

Abaturage bo mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi , nyuma yaho buri rugo rutanze amafaranga ibihumbi bitatu yo kugura imodoka izajya yifashishwa mu gutwara umuntu wapfuye bajya kumushyingura cyangwa se kujyana urembye kwa muganga, ubu baratabaza nyuma yaho imodoka yabo yagurishijwe n’ubuyobozi bo batabizi. Nubwo ngo iyi modoka yaje kubafasha muri ibi bikorwa by’ubutabazi, ariko baje gutungurwa bikomeye no kumva ko yagurishijwe batabizi na komiti yari iyishinzwe itaratowe n’abaturage (...)

Politiki

Misiri: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ubucuruzi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu Misiri mu nama ya kabiri yiga ku bucuruzi muri Afurika(Africa 2017), aho biteganyijwe ko aza kwitabira ikiganiro n’Urubyiruko rwiteje imbere kuri uyu mugabane. Ni inama y’iminsi itatu yahurije hamwe abantu basaga 1500 baganira ku bufatanye bw’ibihugu no guhanga imirimo ku mugabane wa Afurika. Yateguwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi, ikaba ibera mu Mujyi wa Sharm El Sheikh. Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri (...)

Special reports kuri TV1!

Amakuru

Ubukungu

Musanze: Ibirayi byahagurukije Minisiteri eshatu.

Nyuma y’ibibazo binyuranye bikubiye mu nkuru zitandukanye TV/Radio1 byagiye bibagezaho mu minsi ishize aho abahinzi b’ibirayi bakomeje gutaka igihombo ku musaruro wabo, igihombo ahanini usanga gihemberwa n’amanyanga ashinjwa abacuruzi babyo uhereye ku ikusanyirizo kuzagera ku isoko abateka (...)

Imibereho y’abaturage

Rusizi: Barinubira umuriro bahawe w’intica ntikize

Yanditswe na NTAKIRUTIMANA Alfred Abatuye n’abakorera mu gasanteri ka Kamukobe gaherereye mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi,baravuga ko bishyize hamwe bazana umuriro w’amashanyarazi ariko uyu muriro nta ngufu ufite ku buryo aba baturage bavuga ko babayeho nk’abatagira amashanyarazi. (...)

Amahanga

AMERIKA: Yerusalemu ni umurwa mukuru wa Israheli - Perezida Trump

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald trump agiye kwemeza Yerusalem nk’umurwa mukuru wa Israheli. BBC yatangaje ko Leta zunze ubumwe z’amerika aricyo gihugu cya mbere cyemeje ko Yeruzalemu ariwo murwa mukuru wa Israel kuva yashingwa mu mwaka 1948. Biteganyijwe ko Perezida Trump (...)

Imyidagaduro

Charly & Nina: Kumurika Album "Imbaraga"(Amafoto)

Yanditswe na MANZI Henry Igitaramo cy’itsinda Charly & Nina , cyabaye kuwa Gatanu tariki ya 01 Ukuboza 2017 ni kimwe mu bitaramo byitabiriwe n’abantu benshi muri uyu mwaka dore ko hari na bamwe batashoboye kwinjira aho cyaberaga kubera ubwinshi bw’abantu ndetse n’amatike yari yashize. Iki (...)